Ibiribwa bivura (4) :

Igikakarubamba:

Igikakarubamba kizwiho kuvura indwara zinyuranye. Iryo zina ryacyo ni gakondo si iritirano. Ibi bisobanura ko cyakoreshwaga kuva kera.

Umumaro: Gutera ipfa, kuvura igifu, kwihutisha imihango, koza amara, gutera imbaraga, kunganira abasirikare b'umubiri, kuvura ibikomere, kuvura indwara z'uruhu, guha isura nziza umubiri.

Uko bategura umuti ukoze mu Gikakakrubamba: Hari imiti banywa itegurwa n'abahanga b'inzobere ariko nk'umuti wo kwivura indwara z'uruhu ushobora kuwitegurira. Umutobe w'igikakarubamba uba ubonerana, urenduka kandi usharira.

Ukomuti ukoze mu Gikakakrubamba ukoreshwa: umutobe ibyiza ni ukuwunywa nijoro, ushobora kandi kuwuvanga n'undi mutobe w'imbuto cyangwa amata.

Ku bijyanye n'indwara z'uruhu, uyu mutobe w'igikakarubamba usigwa ku mubiri aharwaye cyangwa ugasigwa ku mubiri hose.

Abahanga bagikurikiranira hafi, bavuga ko hashize imyaka ibihumbi n'ibihumbi igikakarubamba gikoreshwa mu rwego rwo gutunganya umubiri.

Mu Misiri ku ngoma z'Abafarawo bagifataga nk'umuti wo kubaho igihe kirekire. Bavuga kandi ko abagore bifashishaga igikakarubamba bagamije kugumana uburanga bwabo igihe kirekire.

Igikakarubamba gikungahaye ku moko menshi y'imyunyungugu n'intungamubiri zituma umubiri uhorana itoto.

Igikakarubamba nk'inyuzuzandyo: Abashakashatsi bemeje ko mu gikakarubamba harimo vitamini nyinshi ndetse hakabamo amoko 20 y'ibinini bya karisiyumu(calcium).

Igikakarubamba gifite imyunyungugu y'ingenzi nka karisiyumu (calcium), Feri (fer), zenke (Zinc) ituma amagufwa akomera ndetse ikanarinda guhungabana k'urwungano rw'imyakura (système nerveux), kongera ubudahangarwa mu mubiri bityo bikarwanya gusaza imburagihe.

Gifite karisiyumu ifasha kubungabunga amagufwa ndetse no gukomera kw'amenyo. Twibutse ko ibura rya karisiyumu mu mubiri ritera gufatwa n'imbwa kwa hato na hato (crampes).

Igikakarubamba kigabanya kubabara imyakura, kugorama kw'amagufwa ndetse no kuvunguka kwayo.

Gifasha abana bato gukura neza kubwa vitamin zinyuranye n'intungamubiri cyifitemo.

Abasobanukiwe akamaro k'igikakarubamba mbere, bifashisha umutobe wacyo nk'ifunguro ryabo rya buri munsi ndetse bakarizimanira n'abashyitsi bityo bikabafasha kutarwaragurika.

Icyitonderwa: Gukoresha nabi Igikakarubamba bitera ingaruka mbi! Ibyiza ni ukutarenza urugero rwateganyijwe ari rwo garama 0,5 ku munsi (0,5g/jour).

Iyo kiguteye amahumane, ushobora gukoresha undi muti.

Abagore batwite cyangwa bari mu mihango, abarwaye imitugannyo ndetse n'abana bagomba kukirinda.

Igitoki :

Igitoki gifitiye akamaro kanini abana, abageze mu za bukuru, abakora imirimo inaniza, imirimo yo kwiga n'indi isaba gutekereza cyane.

Umuneke:

iminkanyari, ikibyimba, igishyute. Umuneke unombye uvura abana impiswi ndetse n'abantu bakuru. Amashara y'umushabi atogosheje avura ibisebe.

Source:......